Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
Luka 7:22
Imirongo ikikije uyu
7:21 Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n’ibyago n’abadayimoni, n’impumyi nyinshi arazihumura.
7:22 Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
7:23 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”