Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”
Luka 7:9
Imirongo ikikije uyu
7:8 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
7:9 Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”
7:10 Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.