Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.
Malaki 1:10
Imirongo ikikije uyu
1:9 “Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
1:10 Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.
1:11 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.