Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”
Malaki 1:3
Imirongo ikikije uyu
1:2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo Amosi 1.11-12; Obad 1-14
1:3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”
1:4 Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubake ahari amatongo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubaka ariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandi ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.