muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
Malaki 3:9
Imirongo ikikije uyu
3:8 Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
3:9 muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
3:10 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.