Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!”
Mariko 2:16
Imirongo ikikije uyu
2:15 Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y’uwo bafungura, abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha basangira na Yesu n’abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.
2:16 Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!”
2:17 Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”