Mariko 6:3

Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

Imirongo ikikije uyu

6:2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

6:3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

6:4 Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

Ubuhinduzi n’inkomoko