Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo.
Mariko 9:3
Imirongo ikikije uyu
9:2 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo.
9:3 Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo.
9:4 Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu.