Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,
Matayo 10:17
Imirongo ikikije uyu
10:16 “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.
10:17 Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,
10:18 bazabashyira abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani.