Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”
Matayo 15:32
Imirongo ikikije uyu
15:31 bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba, bahimbaza Imana y’Abisirayeli.
15:32 Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”
15:33 Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”