Matayo 18:8

“Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.

Imirongo ikikije uyu

18:7 Isi izaboneshwa ishyano n’ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.

18:8 “Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.

18:9 Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y’umuriro ufite amaso yombi.

Ubuhinduzi n’inkomoko