Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”
Matayo 19:9
Imirongo ikikije uyu
19:8 Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.
19:9 Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”
19:10 Abigishwa be baramubwira bati “Iby’umugabo n’umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.”