Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”
Matayo 21:41
Imirongo ikikije uyu
21:40 “Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”
21:41 Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”
21:42 Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’