Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?
Matayo 6:26
Imirongo ikikije uyu
6:25 “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?
6:26 Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?
6:27 Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?