Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.
Matayo 8:10
Imirongo ikikije uyu
8:9 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
8:10 Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.
8:11 Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,