Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha, basangira na Yesu n’abigishwa be.
Matayo 9:10
Imirongo ikikije uyu
9:9 Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Arahaguruka, aramukurikira.
9:10 Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha, basangira na Yesu n’abigishwa be.
9:11 Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”