Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk’ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z’umutini z’umwimambere!
Mika 7:1
Imirongo ikikije uyu
7:1 Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk’ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z’umutini z’umwimambere!
7:2 Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.