Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.
Nahumu 1:3
Imirongo ikikije uyu
1:2 Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.
1:3 Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.
1:4 Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye.