Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,
Nahumu 3:2
Imirongo ikikije uyu
3:1 Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.
3:2 Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,
3:3 ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo