Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu.
Nehemiya 1:2
Imirongo ikikije uyu
1:1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,
1:2 Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu.
1:3 Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”