“Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,
Nehemiya 1:5
Imirongo ikikije uyu
1:4 Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti
1:5 “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,
1:6 none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n’inzu ya data twaragucumuye.