Nehemiya 10:33

“Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w’inzu y’Imana yacu,

Imirongo ikikije uyu

10:32 kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w’isabato, tutazagura na bo ku munsi w’isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.

10:33 “Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w’inzu y’Imana yacu,

10:34 n’iby’imitsima ihora iterekwa imbere y’Imana, n’iby’amaturo y’ifu idasiba guturwa, n’iby’ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’amezi, n’iby’iminsi mikuru yategetswe, n’iby’ibintu byera n’iby’ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n’iby’imirimo yose yo mu nzu y’Imana yacu.

Ubuhinduzi n’inkomoko