Kandi abahungu b’abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by’Abanyanetofa,
Nehemiya 12:28
Imirongo ikikije uyu
12:27 Ubwo bezaga inkike y’i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n’ibyuma bivuga na nebelu n’inanga.
12:28 Kandi abahungu b’abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by’Abanyanetofa,
12:29 n’i Betigilugali no mu masambu y’i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z’i Yerusalemu.