Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.
Nehemiya 12:43
Imirongo ikikije uyu
12:42 na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo.
12:43 Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.
12:44 Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by’ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n’umuganura n’ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y’abatambyi n’Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y’imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n’uko abatambyi n’Abalewi bari ku mirimo yabo,