Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko.
Nehemiya 13:12
Imirongo ikikije uyu
13:11 Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y’Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo.
13:12 Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko.
13:13 Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo.