Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
Nehemiya 13:15
Imirongo ikikije uyu
13:14 Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye, n’ibihe bifatwa muri iyo.
13:15 Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
13:16 Kandi hariho abagabo b’i Tiro bazanaga amafi n’ibintu by’uburyo bwose, bakagura n’Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.