Maze abatunzi n’abagura ibintu by’uburyo bwose, barara inyuma y’i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.
Nehemiya 13:20
Imirongo ikikije uyu
13:19 Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z’amarembo y’i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w’isabato.
13:20 Maze abatunzi n’abagura ibintu by’uburyo bwose, barara inyuma y’i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.
13:21 Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y’inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.