Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.
Nehemiya 13:25
Imirongo ikikije uyu
13:24 Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n’urw’Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw’ishyanga ribonetse ryose.
13:25 Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.
13:26 Mbese Salomo umwami w’Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n’Imana ye ikamwimika ingoma y’Abisirayeli bose, ariko na we abagore b’abanyamahangakazi baramucumuje.