Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri wo ku ngoma y’umwami w’i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.
Nehemiya 13:6
Imirongo ikikije uyu
13:5 yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome, n’ibikoreshwa n’ibice bya kimwe mu icumi by’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, ibyagererwaga Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi ku bw’itegeko, hamwe n’amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.
13:6 Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri wo ku ngoma y’umwami w’i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.
13:7 Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana,