Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y’uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.
Nehemiya 2:7
Imirongo ikikije uyu
2:6 Umwami yari yicaranye n’umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw’iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.
2:7 Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y’uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.
2:8 Bampe n’urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa n’iby’inzu nzabamo.” Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.