Nehemiya 3:16

Nehemiya mwene Azibuki umutware w’igice kimwe cy’i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y’abanyamahanga.

Imirongo ikikije uyu

3:15 Irembo ry’isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw’i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, yubaka n’inkike y’ikidendezi cy’i Silowa aherekeye isambu y’umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi.

3:16 Nehemiya mwene Azibuki umutware w’igice kimwe cy’i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y’abanyamahanga.

3:17 Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana. Hashabiya umutware w’igice kimwe cy’i Keyila, akurikiraho asana inkike ye.

Ubuhinduzi n’inkomoko