Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.
Nehemiya 3:20
Imirongo ikikije uyu
3:19 Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w’i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw’intwaro z’intambara, aho inkike ihetera.
3:20 Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.
3:21 Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.