Uziyeli mwene Harihaya b’abacuzi b’izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.
Nehemiya 3:8
Imirongo ikikije uyu
3:7 Melatiya w’i Gibeyoni na Yadoni w’Umunyameronoti, ab’i Gibeyoni n’ab’i Misipa bo mu butware bw’igisonga cy’umwami cyo hakuno y’uruzi, na bo bakurikiragaho basana.
3:8 Uziyeli mwene Harihaya b’abacuzi b’izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.
3:9 Kandi Refaya mwene Huri umutware w’igice kimwe cy’i Yerusalemu, na we akurikiraho asana.