Nanjye na bene data n’abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n’ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
Nehemiya 5:10
Imirongo ikikije uyu
5:9 Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b’abanyamahanga?
5:10 Nanjye na bene data n’abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n’ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
5:11 Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n’inzabibu zabo, n’inzelayo zabo n’amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy’ifeza, n’icy’ingano n’icya vino n’icy’amavuta, ibyo mwabakaga.”