Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.
Nehemiya 6:14
Imirongo ikikije uyu
6:13 Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke.
6:14 Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.
6:15 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.