Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b’i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.”
Nehemiya 7:3
Imirongo ikikije uyu
7:2 nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.
7:3 Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b’i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.”
7:4 Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, n’amazu yari atarubakwa.