Nehemiya 8:9

Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

Imirongo ikikije uyu

8:8 Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.

8:9 Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

8:10 Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko