Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.
Nehemiya 9:20
Imirongo ikikije uyu
9:19 ariko wowe ku bw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.
9:20 Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.
9:21 Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.