Nehemiya 9:26

“Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.

Imirongo ikikije uyu

9:25 Batsinda imidugudu igoswe n’inkike n’igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuye ibintu byiza byose, n’amariba yafukuwe imusozi, n’inzabibu n’inzelayo n’ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi.

9:26 “Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.

9:27 Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y’ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw’imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y’ababisha babo.

Ubuhinduzi n’inkomoko