Nehemiya 9:33

Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.

Imirongo ikikije uyu

9:32 “Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n’ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z’abami ba Ashūri ukageza ubu.

9:33 Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.

9:34 Kandi n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n’ibyo wabahamirije.

Ubuhinduzi n’inkomoko