Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.
Obadiya 1:14
Imirongo ikikije uyu
1:13 Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.
1:14 Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.
1:15 “Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.