yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y’imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n’ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
Rusi 2:7
Imirongo ikikije uyu
2:6 Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy’i Mowabu,
2:7 yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y’imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n’ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
2:8 Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w’undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw’abaja banjye.