Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara.
Rusi 4:2
Imirongo ikikije uyu
4:1 Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.
4:2 Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara.
4:3 Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy’i Mowabu, none arashaka kugura isambu yari iya mwene wacu Elimeleki.