Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
Umubwiriza 5:2
Imirongo ikikije uyu
5:1 Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.
5:2 Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
5:3 Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize.