Umubwiriza 9:2

Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko umwiza amera ni ko n’umunyabyaha ameze, urahira ameze nk’utinya kurahira.

Imirongo ikikije uyu

9:1 Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n’abanyabwenge bari mu maboko y’Imana, n’imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.

9:2 Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko umwiza amera ni ko n’umunyabyaha ameze, urahira ameze nk’utinya kurahira.

9:3 Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y’ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y’abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima y’abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.

Ubuhinduzi n’inkomoko