Hari ibibati by’ifeza byavanywe i Tarushishi n’izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n’umunyamwuga n’iminwe y’umucuzi w’izahabu, umukara wa kabayonga n’umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n’abahanga.
Yeremiya 10:9
Imirongo ikikije uyu
10:8 Ariko bose uko bangana bameze nk’inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by’ibigirwamana ni ibiti gusa.
10:9 Hari ibibati by’ifeza byavanywe i Tarushishi n’izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n’umunyamwuga n’iminwe y’umucuzi w’izahabu, umukara wa kabayonga n’umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n’abahanga.
10:10 Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose. Isi itigiswa n’uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.