Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n’imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z’i Yerusalemu zingana, ni ko n’ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.
Yeremiya 11:13
Imirongo ikikije uyu
11:12 Maze abo mu midugudu y’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cy’amakuba yabo.
11:13 Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n’imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z’i Yerusalemu zingana, ni ko n’ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.
11:14 Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw’amakuba yabo.’ ”