Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo.
Yeremiya 11:18
Imirongo ikikije uyu
11:17 Uwiteka Nyiringabo waguteye nk’imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha by’inzu ya Isirayeli n’iby’inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu.
11:18 Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo.
11:19 Ariko nari meze nk’umwana w’intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n’imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy’ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.”