Yeremiya 11:20

Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n’impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.

Imirongo ikikije uyu

11:19 Ariko nari meze nk’umwana w’intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n’imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy’ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.”

11:20 Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n’impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.

11:21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati “Ntugahanure mu izina ry’Uwiteka kugira ngo udapfa uguye mu maboko yacu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko