Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?
Yeremiya 12:5
Imirongo ikikije uyu
12:4 Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n’ibiguruka birahashira bizize ibyaha by’abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”
12:5 Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?
12:6 Kuko n’abo muva inda imwe n’inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby’uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.